Umwaka wa 2022 urasiga mu Rwanda hatangiye ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko

Hashize iminsi u Rwanda rutangaje ko rufite intego yo kuba igicumbi cy’ibijyanye n’ubuvuzi ku buryo ruzajya rwakira n’abanyamahanga bakeneye serivisi z’ubuvuzi butandukanye. Ni gahunda isaba kwiyubaka, haba mu kugura ibikoresho kongera ubumenyi bw’abaganga ndetse no ibitaro bitandukanye.

Imwe muri serivisi z’ubuvuzi zigomba gutangizwa mu Rwanda ni izijyanye no gusimbuza impyiko zari zisanzwe zitangirwa mu mahanga. Biteganyijwe ko ku ikubitiro iyi serivisi izatangirira mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Ku itariki ya 1 Kamena 2022 nibwo ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko biri kwitegura gutangiza ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko bukunze gutwara akayabo abifuza izo serivisi.

Ni gahunda bwatangije kubera ko bwabonaga ko hari umubare munini w’Abanyarwanda bakeneye guhabwa ubwo bufasha, bikabasaba kujya hanze y’u Rwanda.

Mu busanzwe Abanyarwanda bafite uburwayi bubasaba guhabwa impyiko (abo zombi zapfuye), byabasabaga kujya mu bihugu by’amahanga bitandukanye cyane cyane u Buruhinde.

Ni serivisi umuntu nibura yabonaga yishyuye ibihumbi 15$, utabariyemo itike y’indege ndetse n’ibizatunga umurwayi, uwagiye kumuha impyiko n’abarwaza babo.

Birumvikana ko kuba ubu buvuzi bwatangira gutangirwa mu Rwanda bizaruhura benshi barimo n’abo mu bihugu by’ibituranyi.

Mu kiganiro Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr Sendegeya Augustin, yagiranye na IGIHE yavuze ko kugeza ubu ibi bitaro bigeze kure imyiteguro.

Bimwe mu byamaze kurangira ni nko gutegura ahantu iki gikorwa cyo gusimbuza impyiko kizajya kibera ndetse no kubona imiti uwatanze impyiko n’uwayihawe bakenera.

Ati “Serivisi yo gusimbura impyiko turimo kuyishyiramo imbaraga atari nka Faisal gusa ahubwo dushimira n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu na Minisiteri y’Ubuzima kuko nabo badufasha cyane.”

“Iyo utanga impyiko hari uyitanga hakaba n’uyakira bivuze ngo hari aho bigomba gukorerwa ariko naho twarahateguye, aho uyakira n’uwayitanze bazajya nyuma y’icyo gikorwa naho ubu harateguwe. Ibijyanye n’imiti bagomba gufata kugira ngo ya mpyiko bamushyizemo ikomeze gukora imyinshi ubu twarayibonye.”

Yakomeje avuga ko na laboratwari zizajya zifashishwa mu gupima niba ushaka gutanga impyiko n’uyishaka zamaze kuboneka ariko aho bizajya biba ngombwa ibi bizamini bishobora no kuzajya byoherezwa mu mahanga.

Hazabanza kwifashishwa abaganga b’abanyamahanga

Dr Sendegeya yavuze ko ku ikubitiro iyi serivisi yo gusimbuza impyiko izatangira ikorwa n’abaganga b’abanyamahanga ariko bazagenda bigisha abo mu Rwanda ku buryo bamwe batangiye n’amahugurwa.

Ati “Ku ikubitiro bizakorwa n’abaganga dufitanye imikoranire ariko bigisha n’abacu ariko ntabwo ari abadogiteri gusa, harimo abaforomo n’abandi, buriya ni itsinda rinini ry’abaganga. Abo bose ubu bari mu mahugurwa.”

Yavuze ko intego ibitaro bya Faisal bifite ari “uko igikorwa cyo gusimbuza impyiko ya mbere cyaba mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.”

Kugeza ubu abaganga bazifashishwa mu gutanga iyi serivisi bamaze gusura aho izatangirwa bashima urwego ibi bitaro bigezeho.

Kugeza ubu hari abaganga batatu b’abanyamahanga biteganyijwe ko bazifashishwa mu gusimbuza impyiko kandi biteguye kujya baza igihe cyose hari umurwayi, nka buri kwezi bakaba baza kubaga abakeneye guhindurirwa impyiko.

Dr Sendegeya ati « Ni ukuvuga ngo umuganga ashobora kumara icyumweru cyangwa akamara ibyumeru bibiri. Mu cyumweru gitangira abarwayi batatu cyangwa bane umuntu yabakorera bikagenda bizamuka uko twongera ubushobozi. »

Ibiganiro n’ibigo by’ubwishingizi

Ubu mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal habarurwa abarwayi 50 bakenera imashini mu gihe runaka kugira ngo iyungurure amaraso kuko impyiko zabo zidakora.

Iyo umurwayi afite impyiko ebyiri zapfuye bivuze ko uburyo bwo nyine bwo kumufasha ari ukumushyira ku mashini imufasha kuyungurura amaraso cyangwa agahabwa impyiko.

Nibura umurwayi aba asabwa gukoresha iyi mashini inshuro eshatu mu cyumweru kandi buri nshuro akishyura nibura ibihumbi 100 Frw.

Bitewe n’imyaka y’umurwayi, iyo atabonye umuha impyiko iyi mashini ashobora kuyimaraho n’imyaka 20. Ibi bivuze ko muri iyo myaka 20 akoresha iyi mashini bizamusaba nibura kwishyura arenga miliyoni 288 Frw.

Ibi nibyo Dr Sendegeya aheraho avuga ko nubwo ubu buvuzi bwo gusimbuza impyiko buhenze ariko iyo ubibazo by’igihe kirekire usanga bihendutse.

Ati “Nibaguha ya mpyiko n’ubwo ikiguzi utanga ako kanya ushobora kubona kiri hejuru, ariko iyo ubibaze mu myaka y’igihe kirekire usanga harimo inyungu ndetse n’ubuzima burahinduka.  »

Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kubona iyi serivisi y’ubuvuzi kandi ihendutse, Dr Sendegeya yavuze ko Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangiye kuganira n’Ibigo by’Ubwishingizi birimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwishingizi rufite mu nshingano mituweli n’icyahoze kizwi nka RAMA.

Yavuze ko ibiganiro aho bigeze ubu ari heza kandi bitanga icyizere.

Muri ubu buvuzi bwo gusimbuza impyiko bisaba ko uwayitanze n’uwayihawe bose bakurikiranwa mu buryo bwihariye. Dr Sendegeya avuga ko uwayitanze ashobora kumara iminsi ibiri mu bitaro nyuma yo kubagwa.

Akomeza avuga ko “uwayihawe we dufata umwanya wo kuvuga ngo ’ese impyiko yafashe?’ tugenda dukora ibizamini, ashobora kumaramo iminsi ine cyangwa itanu. »

Uyu muganga yavuze ko nubwo uwahawe impyiko agera igihe agataha, ajya ku bitaro kenshi kugira ngo akurikiranwe ku bijyanye n’imiti akomeza afata kugira ngo umubiri ugabanye ubukana bwo kurwanya ya mpyiko.

Ati « Kuko n’ubwo ari umuntu mujya guhuza ariko umubiri uba ufite amakuru y’uko impyiko ije atari iyawo, bityo ukaba wayirwanya noneho ntifate. »

Yavuze ko hari imiti igabanya uko kurwanya iyo mpyiko uwayihawe ahora afata kugeza igihe impyiko itangiye gukora neza.

Kwangirika kw’impyiko biterwa n’ibintu bitatu by’ingenzi, birimo indwara zitandura nka Diabete n’umuvuduko w’amaraso hamwe n’abashobora kuvukana impyiko zidakora neza.

Abahanga bagaragaza ko uburwayi bw’impyiko kandi bushobora no kuba uruherekane rwo mu miryango.

Mu rwego rwo kwirinda iyangika ry’impyiko, abaturarwanda bagirwa inama yo kurya indyo yuzuye no gukora neza siporo cyane ko ari ingirakamaro ku mikorere y’umubiri w’umuntu.

Hari kandi gukoresha neza umuti yandikiwe na muganga bigendanye n’uburwayi runaka yasanzwemo, by’umwihariko ku ndwara zitandura.

Ikindi abantu babwirizwa kwirinda mu rwego rwo kubungabunga impyiko zabo, ni ukunywa itabi cyane ko riri no mu bishobora gutera kwangirika kwazo.

Bimwe mu bimenyetso by’uko umuntu afite ikibazo cy’impyiko harimo kuruka, kubura ubushake bwo kurya, kugira umunaniro n’intege nke bihoraho, kunyara buri kanya cyangwa gake gashoboka, umuvuduko w’amaraso, kuribwa imitsi n’ibindi bitandukanye.

Source: IGIHE

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *