Minisitiri w’Intebe yasoje YouthConnekt, asaba kongera ibikorwa bifasha urubyiruko
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi n’abafatanyabikorwa bafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo Inama ya YouthConnekt igende neza.
Iyi nama yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, yabaga ku nshuro ya Gatanu kuva mu 2012 ubwo yatangizwaga na Guverinoma y’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, watangije imirimo y’iyi ya gatanu ku wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2022, yagaragaje ko YouthConnekt yabaye ihuriro rihuza urubyiruko buri mwaka, rugatanga ibisubizo by’ibibazo bihari ndetse rugasangira n’ubumenyi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye urubyiruko rurenga ibihumbi icyenda rwayitabiriye ko usibye ubufatanye bwagaragaye, abayitabiriye bungutse byinshi ku buryo babasha gufasha YouthConnekt kugera ku ntego zayo zo gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi.
Ati “Nk’uko tubizi, umutungo w’ingenzi muri Afurika, ni urubyiruko rwacu by’umwihariko urufite ubumenyi. Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu ntego yawo y’umwaka wa 2063, harimo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko n’abagore, bikagabanyukaho nibura 25%.”
“Ni yo mpamvu turi gushyiraho ingamba zigamije gufasha urubyiruko binyuze mu burezi bufite ireme, guhanga udushya no guhanga imirimo.”
Urubyiruko rwa Afurika rwitezweho ibisubizo by’ibibazo uyu mugabane ufite muri iki gihe cyane ko ari rwo rwinshi mu mibare.
Umugabane wa Afurika utuwe n’abantu barenga miliyari 1,2 ndetse bitewe n’umuvuduko wo kubyara, mu 2050, abatuye Afurika bazaba bikubye kabiri bagere hafi kuri miliyari 2,5.
Nibura icyo gihe, icya kabiri cy’abatuye Isi bazaba ari Abanyafurika. Urubyiruko rwa Afurika ruzaba rugize 42% by’urubyiruko rw’Isi muri rusange mu gihe kandi na 75% muri Afurika bazaba ari urubyiruko.
Minisitiri Ngirente yavuze ko gushora imari mu rubyiruko ari ikintu cy’ingenzi gikwiriye gukorwa kandi rwagaragaje ko mu gihe rufashijwe rutanga umusaruro uganisha ku mpinduka.
Yagaragaje ko hakwiriye amavugururwa mu nzego z’uburezi mu gufasha urubyiruko, ku buryo ubumenyi ruhabwa ku mashuri, buhura n’ububa bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Mu Rwanda yavuze ko ibi bikorwa bihari kuko hari impinduka ziri gukorwa mu nzego z’uburezi.
Ati “Turi gushora imari cyane mu masomo y’ubumenyingiro kugira ngo bijyane n’ibikenewe mu rugendo rwacu rwo guteza imbere inzego zirimo ibikorerwa mu nganda, ubwubatsi, ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’izindi.”
Iyi nama ya YouthConnekt yari yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu bihugu 22 bya Afurika n’urw’ahandi ku Isi. Itaha izaba mu 2023, ibere i Nairobi muri Kenya.
