U Rwanda rwungutse abaganga bane b’inzobere mu kuvura amaso rugeza 24
U Rwanda rwungutse abaganga bane b’inzobere [specialists] mu buvuzi bw’amaso bushyira imbere kubaga, bakaba ari bo ba mbere baherewe amasomo imbere mu gihugu kuko abandi wasangaga barigiye hanze yacyo.
Abo ni Dr Nsengiyumva Emmanuel, Dr Moïse Habineza, Dr Mugisha Amani Fidele na Dr Byukusenge Jean Pierre bize imyaka ine mu ishuri ry’ubuvuzi bw’amaso rya Rwanda International Institute of Ophthalmology (RIIO)
kuva mu 2018, bikaba bitumye u Rwanda rugira inzobere mu buvuzi bw’amaso 24 harimo Abanyarwanda 19.
Mbere inzobere z’abavuzi mu by’amaso zigiraga hanze y’u Rwanda ariko ku busabe bwa Minisiteri y’Ubuzima, aya masomo atangira kwigirwa mu gihugu kugira ngo abayarangije bajye bahaguma batange serivisi nziza ku baturarwanda aho kuguma mu bindi bihugu.
Ass. Prof. John Nkurikiye uri mu batangije ishuri ryigisha ubuvuzi bw’amaso mu Rwanda, yavuze ko abarangije amasomo bafite ubushobozi bwo kuvura icyo ari cyo cyose kijyanye n’amaso kuko mu myigishirize bibanda ku kureba icyo umuntu azi gukora.
Yavuze ko icya mbere aba baganga bagiye gukemura ikibazo ari ikibazo cy’abantu batabona kubera ikibazo cy’ishaza. Imibare yerekana ko ku mwaka nibura abantu ibihumbi 12 mu Rwanda bakagombye kubagwa mu kurwanya ubuhumyi buterwa n’ishaza ariko habagwa ibihumbi bitandatu gusa kubera ubuke bw’abaganga.
Prof Nkurikiye ati “Aba baje ari bane rero bagiye kongera imibare kuko twari dufite Abanyarwanda b’inzobere mu kuvura amaso 15 n’abanyamahanga biyongeraho tukaba nka 20”.
Mu Rwanda ufashe abantu 100 batabona nibura 56% ni abafite ikibazo cy’ishaza kandi ni indwara ivurwa igakira, 30% ni abafite ubumuga bwo kutabona ushobora kwirinda iyo wisuzumishije kare.
Prof Nkurikiye yakomeje avuga ko ubuke bw’abaganga b’inzobere b’amaso butuma nk’ubu nta muganga uvura amaso uri mu ntara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Uburasirazuba bwose.
Umwe mu barangije amasomo, Dr Moïse Habineza, yavuze ko icyo ashyize imbere cyane kandi yungutse ari ugufasha Abanyarwanda mu kubaga ibijyanye n’amaso cyane ko mu bumenyi biga bashyira imbere ibyo kubaga.
Ati “Hari ibintu byinshi tubaga iyo urangije kwiga cyane cyane ishaza kuko riri mu burwayi bwugarije Abanyarwanda kandi bushobora kwirindwa habonetse abaganga, abo bafite ubu burwayi bakongera bakareba bakamera neza”.
Dr Habineza yemeza ko mu Rwanda abaganga b’amaso ari bake bikiyongeraho no kuba abashobora kubaga na cyo ari ikindi kibazo kuko ushobora kuba uri muganga w’amaso ariko udashoboye no kubaga.
Ati “Iri shuri rifasha kubona abaganga bafite ubwo bushobozi bwo kubaga uburwayi bw’amaso. Ni umusanzu mu kugabanya ubuhumyi mu baturage b’Abanyarwanda no mu Karere muri rusange”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yashimye ko ari ubwa mbere mu Rwanda higiye inzobere mu buvuzi bw’amaso, avuga ko bizafasha mu kurwanya indwara z’amaso.
Ati “Indwara z’amaso mu bakuru no mu bato ni indwara zihari kandi kuba barangije bizatuma hirya no hino mu mavuriro dushobora kuhashyira abaganga bashobora kuvura”.
Yakomeje avuga ko abarangije amasomo bazatanga umusanzu mu gikorwa abaganga b’amaso bajya bakora cyo gusanga abaturage bakabavurira aho bari. Aba baganga kandi bazatoza n’abandi bitume ubuvuzi bw’amaso butera imbere.
RIIO [Rwanda International Institute of Ophthalmology] ni ikigo kimaze imyaka 10 cyashinzwe na Ass. Prof. John Nkurikiye na Prof. Cikū Mathenge, bagamije kuziba icyuho cyari mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda. Ni umunyamuryango w’Ishuri ry’ubuvuzi bw’amaso muri Afurika y’Iburasirazuba, Hagati n’iy’Amajyepfo (COECSA).
COECSA igizwe n’ibihugu 12 byishyize hamwe kugira ngo byigishirize hamwe yaba mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose.
